Inteko rusange ya AJPRODHO Jijukirwa yateranye ku nshuro ya 25

Hanga Editor Monday 26th of March 2018 09:57:20 AM Ubuzima (0) | (1925)


Inama Rusange idasanzwe ya AJPRODHO Jijukirwa yongeye guterana ku nshuro yayo ya 25 n'abanyamuryango bayo baturutse mu ntara zose z'igihugu, aho bishimiye ibyagezweho muri 2017, bahiga n'ibyo bagiye gukora muri 2018.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa, uratangaza ko muri rusange ibyerekeye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bihagaze neza.

Ibi babitangaje kuri iki cyumweru taliki ya 25/03/2018 mu nama Rusange idasanzwe yateranye barebera hamwe ibikorwa byagezweho umwaka ushize wa 2017, banarebera hamwe nibyo bagiye gukora uyu mwaka 2018.

Umunyamabangashingwabikorwa wa Ajprodho Jijukirwa bwana Businge Anthony mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko bishimira byinshi mu bikorwa bagezeho umwaka ushize wa 2017 mu kurengera ibikorwa bya muntu , ariko yemeza ko inzira ikiri ndende yagize ati:"Mu byo twishimira twagezeho  harimo kuba ubu dukorera mu turere hafi yatwose tw'u Rwanda , ubu urubyiruko rurenga 363 rwarabashije kunganirwa mu nkiko, abasaga  488 barakorewe imyanzuro y’imanza 520 bagahabwa ubujyanama mu mategeko, no kuba twakoreye ubuvugizi abaturage ku bibazo bitandukanye biganisha kubageza kubutabera".

Yakomeje avuga ko ibyo bakora ari bimwe mu bikorwa byunganira Leta, ati:"Dukora ibikorwa byinshi bifasha abanyarwanda kwiteza imbere by'umwihariko urubyiruko , ubu uyu mwaka dufite umushinga Duhuze Project mu gufasha urubyuruko mu kw’ubaka ubumwe no gusakaza amahoro mu bana b'u Rwanda". yonyeyeho ko n'ubwo hari byinshi bakoze kuburengenzira bwa muntu ariko hari n'ibindi bigifite ibibazo bikenewe gukorera ubugororangingo harimo , Uburezi, itangwa ry'amasoko cyane ya Leta n'ibindi.

Gusa n’ubwo uyu muryango wita ku burenganzira bwa muntu, bamwe mu banyamuryango banenga ubuyobozi bwabo kuba busa n’ubushyira mu bikorwa gahunda za Leta zisanzwe kandi ngo ari umuryango uvugira rubanda; wakabaye ugaragara cyane mu kuvugira abaturage n’ikiremwa muntu. Bikoma ubuyobozi bwabo kuba butagaragaza neza amategeko agenga imitangire y’amasoko, n’uko imishinga imwe n’imwe icungwa.

Ibi ariko Businge Anthony avuga ko atari byo, kuko ngo ibyo bakora byose bijyanye no guharanira uburenganzira bw’Umunyarwanda. Atanga urugero ko bakora ubuvugizi abaturage bakabona amazi, na byo bikaba biri mu burenganzira bw’umuturage.

Umunyamabangashingwabikorwa wa Ajprodho Jijukirwa bwana Businge Anthony.

Ifoto rusange y'abanyamuryango bitabiriye inama.

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

 

Comments



Related posts

Green Party yabwiye abanyakamonyi kuyihundagazaho amajwi nayo ikabakiza inzara

Green Party yabwiye abanyakamonyi kuyihundagazaho amajwi nayo ikabakiza inzara

Rwanda | Politiki | (0) | (819) | 23 Hours ago
Kigali: Kandida  Depite 2018 Niyonsenga Norbert yasabye urubyiruko guhitamo neza abazabahagararira mu Nteko

Kigali: Kandida Depite 2018 Niyonsenga Norbert yasabye urubyiruko guhitamo neza abazabahagararira mu Nteko

Rwanda | Politiki | (0) | (1092) | 1 Day ago
Rubavu-Nyabihu: Green Party yasezeranyije abakora ubucuruzi buciriritse kuzakurirwaho umusoro

Rubavu-Nyabihu: Green Party yasezeranyije abakora ubucuruzi buciriritse kuzakurirwaho umusoro

Rwanda | Politiki | (0) | (1904) | 2 Days ago
Burera: Icyasubije inyuma akarere mu mihigo ntikivugwaho rumwe

Burera: Icyasubije inyuma akarere mu mihigo ntikivugwaho rumwe

Rwanda | Politiki | (0) | (1113) | 2 Days ago
U Rwanda rwemerewe Kwakira Inama Ikomeye Y’ubukungu muri Afurika Yaberaga I Genève

U Rwanda rwemerewe Kwakira Inama Ikomeye Y’ubukungu muri Afurika Yaberaga I Genève

Rwanda | Politiki | (0) | (357) | 2 Days ago
Kayonza: Amatara yo ku muhanda amaze imyaka isaga itatu yarazimye burundu ku buryo ngo byahaye urwaho abajura

Kayonza: Amatara yo ku muhanda amaze imyaka isaga itatu yarazimye burundu ku buryo ngo byahaye urwaho abajura

Rwanda | Ubukungu | (0) | (525) | 3 Days ago
Rwanda:Umuyobozi wa Green Party Frank Habineza yatewe n'abajura mu rugo bamusahura ibintu byose

Rwanda:Umuyobozi wa Green Party Frank Habineza yatewe n'abajura mu rugo bamusahura ibintu byose

Rwanda | Politiki | (2) | (7749) | 4 Days ago
Kigali:Ajprodho yahuje Urubyiruko 125 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko 2018

Kigali:Ajprodho yahuje Urubyiruko 125 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko 2018

Rwanda | Ubukungu | (0) | (896) | 4 Days ago
Kigali: Umukirisito w’Itorero rya Zion Temple Arakekwaho Kwiba Ibikoresho byo k’Urusengero.

Kigali: Umukirisito w’Itorero rya Zion Temple Arakekwaho Kwiba Ibikoresho byo k’Urusengero.

Rwanda | Ubukungu | (0) | (1869) | 4 Days ago
Kabarondo-Kayonza Green Party yatanze ibisobanuro by’Inyoni ya Kagoma izaboneka kurupapuro rw'Itora

Kabarondo-Kayonza Green Party yatanze ibisobanuro by’Inyoni ya Kagoma izaboneka kurupapuro rw'Itora

Rwanda | Politiki | (0) | (2023) | 4 Days ago
Bugesera: Habereye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi

Bugesera: Habereye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi

Rwanda | Politiki | (0) | (1099) | 5 Days ago
Rwanda: Green Party nigera mu Nteko  izaharanira gushyiraho Minisiteri y’Itangazamakuru

Rwanda: Green Party nigera mu Nteko izaharanira gushyiraho Minisiteri y’Itangazamakuru

Rwanda | Politiki | (0) | (2254) | 5 Days ago
Kayonza: Abaturage bubatse ibiro by’umurenge wa Ruramira ntibishyurwa

Kayonza: Abaturage bubatse ibiro by’umurenge wa Ruramira ntibishyurwa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (714) | 6 Days ago
Live:Abakandida Depite ba Green Party  bari mubikorwa byo kwiyamamaza i Muhanga

Live:Abakandida Depite ba Green Party bari mubikorwa byo kwiyamamaza i Muhanga

Rwanda | Politiki | (0) | (2142) | 1 Week ago